
New City Family Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, yamaze gutegura igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Kanama 2025.
Iki gitaramo cyiswe “Let it Shine Powerful Concert” kizabera mu rusengero rwa Kigali Bilingual Church SDA ruherereye i Remera.
Mu kiganiro na Kigali Connect, Bwana Fikiri Jayden Uwimana, umwe mu bayobozi ba New City Family Choir, yavuze ko iki ari igitaramo cy’amateka kuri iyi korali imaze imyaka irenga 20 ikora umurimo w’ivugabutumwa.
Yagize ati:“Turasaba Abanyarwanda bose, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, kuzaza kwifatanya natwe. Twiteguye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kubohora imitima. Turashaka ko iki gitaramo kiba igisubizo mu buzima bw’abantu benshi.”
Uretse guhuriza hamwe amakorali n’abakunzi b’umuziki wa Gikristo, iki gitaramo kizatangirizwamo kandi gahunda yo gukusanya inkunga izafasha mu kubaka Guest House ndetse n’urusengero rwa etaje ruzubakwa ku Itorero rya Ruhanga SDA, ari na ho iyi korali isanzwe ibarizwa.
Korali izafatanya n’amakorali akomeye yo muri Kigali
New City Family Choir ntabwo izaba iri yonyine, kuko izifatanya n’amakorali akomeye yo mu Mujyi wa Kigali arimo: Adonai Family Choir, Abahamya ba Yesu Choir, Abanyamugisha Choir, Halleluiah Family Choir ndetse na Ababwirizabutumwa Choir. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.
Amavu n’amavuko ya New City Family Choir
New City Family Choir yatangiye mu mwaka wa 2002 ishinginzwe n’urubyiruko rw’abasore batandatu. Nyuma yaje kwiyunga n’urundi rubyiruko rw’abakobwa baririmbaga muri chorale Abajyana na Yesu. Mu mwaka wa 2004 ni bwo yahinduye izina yitwa New City Family Choir.
Iyi korali ikorera umurimo mu nzego zitandukanye z’itorero nka JIA, MIFEM Ubutabazi, Temperance n’izindi. Yagiye yamamara cyane mu ndirimbo zirimo: “Bucece”, “Biremera”, “Igitambo”, “Impanda”, “Igihugu” n’izindi nyinshi.
Mu gihe yitegura iki gitaramo cyo ku wa 30 Kanama 2025 i Kigali, New City Family Choir ikomeje kwiyemeza gukoresha umuziki n’ubutumwa bwayo mu gufasha abantu kwegera Imana no gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere itorero n’Igihugu muri rusange.


