
Rurageretse hagati y’umuhanzi Jose Chameleone na Daniella Atim wahoze ari umugore we wamaze gusaba gatanya, akagerekaho gusaba ibindi bintu bitandukanye uyu mugabo ashinja ihohotera ryo mu rugo.
Bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 17, kuko bakoze ubukwe ku wa 7 Kamena 2008.
Daniella mu mpapuro yashyikirije urukiko i Kampala, avuga ko impamvu nyamukuru zatumye ashaka gutandukana na Chameleone ari ihohoterwa ryo mu rugo, kwirengagizwa, kutitabwaho no kudakundwakazwa akavuga ko ari ibintu byamuteye kwiheba no kwiyumvamo ubwigunge ndetse n’agahinda gakabije.
Yongeyeho ko ashaka guhabwa 60% by’umutungo wa Chameleone, kurera abana batanu babyaranye ku giti cye, indezo, ububasha ku rugo rw’umuryango ruherereye Seguku ndetse na Chameleone akazishyura amagarama y’urubanza n’ikiguzi cy’umwunganizi mu mategeko.
Daniella uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abana bose yabyaranye na Chemeleone, yigeze gutangaza ko impamvu y’iyi gatanya ari ihohoterwa ryo mu rugo n’ihohotera ryo mu mitekerereze yakorerwaga, byatumye asaba urukiko ko Chameleone atemererwa kwinjira aho atuye muri Amerika.
Ati “Ndi kwibanda ku kugarura ubwisanzure bwanjye no kugira ubuzima buzima bwo mu mutwe, mu gihe nubatse ubucuruzi bwanjye hano muri Amerika.’’
Jose Chameleone we ahakana ko atigeze yirengagiza umuryango we, akavuga ko ibibazo byose byatangiye ubwo umugore we yimukiraga muri Amerika mu 2018.
Ashimangira ko yakomeje gutanga indezo ku muryango kandi ko ari we waguriye umuryango inyubako utuyemo ndetse yakomeje kubafasha mu buryo bwose bushoboka, ariko agashinja Daniella guhindura abana bamwe ku mutima ngo bamurwanye ndetse akajya ashyira ku karubanda amakimbirane yabo ku mbuga nkoranyambaga bikamuteza ihungabana.
Uyu muhanzi yemeza ko adashyigikiye ibyo kwakwa amafaranga ayo ari yo yose asabwa kuko ngo Daniella afite akazi ke kamwinjiriza.
Asaba kandi ko abana barererwa hamwe, aho kumwima uburenganzira bwo kubonana na bo. Ku bijyanye n’urugo rwa Seguku, Chameleone yifuza ko rugumaho rukazakoreshwa n’abana igihe bazajya basura Uganda, aho kurwegurira Daniella wenyine.
Chameleone na Daniella bafitanye abana batanu barimo Abba w’imyaka 19, Alfa wa 16, Alba ufite 13, Amma w’imyaka 11 ndetse na Xara ufite imyaka itandatu.
Bombi babanje guhamagazwa mu biganiro by’ubuhuza imbere y’umucamanza, gusa ntibashoboye kumvikana. Urukiko ni rwo ruzafata icyemezo gikurikira.
