 
        Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo uwa Rusizi n’uwa Grande Barrière i Rubavu, yongewe amasaha y’urujya n’uruza ku ruhande rwa Congo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu bwashyizweho na AFC/M23.
Itangazo ryasohowe ku wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Busu Bwa Ngwi Nshombo Patrick, rivuga ko guhera ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri, umupaka wa Rusizi uzajya ufungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) ugafunga saa yine z’ijoro (22h00).
Iki cyemezo cyamenyeshejwe by’umwihariko abaturage b’i Bukavu n’abo mu nkengero, kikaba gifite intego yo koroshya ingendo n’itumanaho hagati y’impande zombi.
Ku ruhande rwa Kivu y’Amajyaruguru, nayo iyobowe na AFC/M23, hatangajwe ko umupaka wa Grande Barrière i Rubavu uzajya ukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) kugeza saa sita z’ijoro (00h00), guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.
Ubusanzwe mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bugifite ububasha ku mujyi wa Goma, umupaka wa Grande Barrière wafungwaga saa cyenda z’amanywa (15h00). Nyuma, AFC/M23 yawongereye kugeza saa yine z’ijoro (22h00), none yongeyeho andi masaha agera kuri abiri.
Mukwaya Olivier, utuye i Rubavu, avuga ko kongera amasaha imipaka ikora bishobora gufasha bamwe mu bakorera muri Congo cyangwa mu Rwanda, bakeneye gutaha mu masaha ya nijoro. Gusa yongeraho ko n’ubusanzwe abaturage baba atari benshi cyane mu muhanda muri ayo masaha.


 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English