
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Willy Uwizeye, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Nifinyange” yakoranye na na korali asanzwe abarizwamo Bcc vessels of Praise.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’u BurundI kuri ubu akaba, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyemeje gukorana iyi ndirimbo mu rwego rwo bwibutsa abantu ko mu bibaho byose Imana ari iyo kwiringirwa kuko itagira inenge mu byo ikora.
Willy Uwizeye yabwiye MIE Impire dukesha iyi nkuru ko gukorana indirimbo na Bcc Vessels of Praise, bisobanuye ‘ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse akaba ari nimwe muri korali bakorana umuriro w’Imana.’
Ni indirimbo ishimangira ubudahangarwa bw’Imana, bityo ko abantu bakwiye kuyiringira.
Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yatangaje ko ateganya indi mishinga myinshi yo gushyira hanze indirimbo nshya afitiye abakunzi be, irimo n’igitaramo Imana ni mushoboza
Ati “Ndateganya gukora cyane uko Umwami azarushaho kudushoboza ndetse no kutumenyesha ibyo ashaka. Ndateganya gukora igitaramo cya ‘live recording’ mu bihe biri imbere Yesu nabishima.”
Mu mpera z’umwaka ushize, yatumiwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family ndetse na Women Foundation Ministries, Apotre Mignonne Kabera, mu giterane mpuzamahanga cyari kigamije guhesha umugisha abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agihuriramo n’abandi baramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro n’umukozi w’Imana Prophet Kem Muyaya.
Willy Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu Burundi, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasengeraga muri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ari ho yanakuriye. Afatwa nk’inkingi ikomeye ndetse n’umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi no mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.
Iyi ndirimbo ni iya gatatu ya Willy, ikaba ije ikurikira iyitwa ‘Dufise Imana’ imaze ukwezi ashyize hanze na ‘Ubukwe ,’ imaze imyaka ibiri ayishyize hanze na “Iwabo W’abera”. Nayo imaze igihe kigana n’imyaka ibiri.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NIFINYANGE’ YA WILLY UWIZEYE