
Mukakamana Esperance, wamamaye nka Sister Hope( Uwihaye Imana) yateguje indirimbo nshya yise “Gira Uruhare” ikubiyemo ubutumwa bukomeye bugamije guhamagarira abantu Bose kugira Uruhare mu guhindura isi ikaba nziza kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect yahishuye ko iyi ndirimbo izaba itandukanye n’izindi yakoze mbere, kuko yayiteguye mu gihe cy’imuaka ibiri yuzuyeml amasengesho menshi, gutekereza no kumva uburemere bw’ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu.
Sister Hope, avuga ko nubwo byamudabye igihe kirekire, Atari ukubera UBUSOBANURO buke cyangwa kubura ibikoresho, ahubwo ngo Ari ukubera uburemere bw’ ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Yagize ati:”Nari mfite impungenge zo kuyisohora kuko nabonaga aho isi igeze abantu bashobora kuyifata nabi cyangwa ntibayumve nk’ uko mbishaka. Ariko umutima wanjye wampatiye kutayiceceka, ahubwo nkayisengera cyane ngo izagerweho n’abayikeneye.
Indirimbo “Gira Uruhare ” Ishingiye ku bibazo bikomeye byugarije isi, harimo intambara, amakimbirane yo mu miryangi, ubusinzi, ubusambanyi, ruswa, n’ibindi… Bikorwa bibi bishora abantu mu bikorwa bibi no kwangiza ejo hazaza h’abana n’igihugu muri rusange. Ariko Sister Hope ntiyagumye kureba ibyo byose ngo aceceke, ahubwo yahisemo kubwira abantu bose ko impinduka zitangirira kuri buri wese.
Ubutumwa bwayo ni ugushishikariza abantu guhaguruka, gufata iya mbere mu gukiza isi, ndetse Buri wese akagira uruhare mu gushaka amahoro n’ukuri.Muri iyi ndirimbo, Sister Hope agaragaza ko icyizere kigihari, ko Imana idatezuka,ariko ko nayo ishaka ko abantu bagira Uruhare mu guhindura ibibi.
Ni ndirimbo izaba yuzuyemo amagambo y’ihumure, gukangurira abantu kubabarira, gukundana, no gusenga cyane kugira ngo isi isubire ku murongo.Yadoje agira ati:”Iyi ndirimbo nyituye abantu bose batakaje icyizere, abumva barambiwe kubaho,n’abumva batagifite aho bahagaze. Imana iracyakora , ariko natwe tugomba kugira Uruhare. Gira Uruhare!”

“GIRA URUHARE” si indirimbo gusa – ni umuhamagaro.