×

Umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR GSM Gikondo”Philemon Byiringiro” kuri uyu wa kane Tariki 01 Gicurasi 2025, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise”BUGUFI BWAWE”

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho busanzwe buzwi nka ‘Live Recording’ aho amajwi n’amashusho biba bifatirwa mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amajwi yayo yakozwe na Rene Pro, mu gihe amashusho yakoze na Jabo.

Mu kiganiro uyu muramyi ‘Philemon’ yagiranye na Kigali Connect, yahishuye impamvu yatumye akora iyi ndirimbo aho Yagize ati” Inganzo y’iyi ndirimbo nayigize nyikomoye mw’ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya aho niyumvise ko hari urwego rumwe nkwiriye kuvaho nkagera ku rundi mu kurushaho kumenya Yesu no kumuhishurirwa.
Yakomeje agira ati” Iyi ndirimbo nyandika, nifuzaga ko abazayumva bafatanya nange kugira icyifuzo cyo guhishurirwa Yesu kurushaho. Muri we harimo imbaraga zibeshaho hano mw’isi ndetse no mu gihe kizaza. Kumenya neza Yesu by’ukuri bifite inyungu nyinshi harimo kumenya Imana, kumenya ubutunzi Imana yahishiye abera mw’ijuru, ndetse n’ibindi byinshi nk’uko tubisoma mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso igice cya mbere, umurongo wa 15 kugeza kuri 22. Nkakangurira abantu kuba bugufi bwe kuko ariho hari imigisha yose yo mu Bumana..
Ubusanzwe “Philemon Byiringiro” yatangiye umuziki aririmba mu Makorali atandukanye, kuva yakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza mu bugingo bwe. Avuga ko Yatangiye gukora Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’Umuhanzi ku giti cye, Mu mwaka ushize wa 2024, Dore ko aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Unyigishe”.

Kugeza ubu ‘Philemon’ amaze kugira indirimbo eshatu(3) harimo Unyigishe,Ntumaho Ijambo, na Bugufi Bwawe.

Yaboneyeho kandi kubwira abantu ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo,bugenewe umuntu wese

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BUGUFI BWAWE’ YA PHILEMON

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all