×

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Antoinette Rehema’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ubibuke.

Iyi ndirimbo “Ubibuke” usibye kuba ari indirimbo iryoheye amatwi n’amaso, ni n’indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeza ndetse bugahumuriza imitima inaniwe. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati:” Batwikorerera imitwaro yacu, kandi nabo iyabo ibaremereye. Bahora basenga cyane ngo njye ntabarwe, ibaze ko harubwo nabo biyibagirwa.

Rehema’ akomeza agira ati” Rek’umugisha wawe ubabeho Kubwo kunyibuka, bagahora batakamba ku bwanjye. Bahinduriye benshi kukwizera, ndetse bakomeje n’abatizera. Ubibuke Mana ubibukeee, Ubibuke Mana Ubibuke.

Antoinette Rehema, mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect yasobanuye aho imvano y’indirimbo “Ubibuke” yaturutse. Yagize ati:” Iyi ndirimbo, nayandikiye abakozi bo mw’ ibanga mwese. Hari abantu basengera abandi ataruko nabo bafite ibibagoye,ahubwo bakihanganira guheka ibyifuzo by’ abandi, hari nubwo nabo basengera baba batabizi.  Imana yite kubyawe byose bikugoye, igusetse, ikuremere amashimwe, bimenyekane ko wayikoreye neza.

Amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na Santos Grial Baguela naho amajwi yayo atunganywa na Loader.

TFS (Trinity for Support), iyoborwa na Uwifashije Froduard (Obedebomu) ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi muri iyi ndirimbo,  ikaba label ifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse no  mu gufata amashusho meza y’indirimbo ku rwego rwo hejuru kandi rugezweho.

Umva KC Radio hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all