
Umwe mu baramyi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Yves Rwagasore, yongeye gutanga ubutumwa bw’ihumure abunyujije mu ndirimbo nshya yise ‘Intsinzi.’
Kuri uyu wa 27 Kamena 2025, Umuramyi w’Umunyarwanda Yves Rwagasore, uba mu gihugu cya Canada, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Intsinzi”, igamije kwibutsa abantu ko ubutsinzi nyakuri bubonerwa muri Yesu Kristo.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’Umunyamakuru Obededomu, Yves’ avuga ku butumwa yashatse gutanga muri iyi ndirimbo yagize ati “Nashatse kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we ntsinzi yacu, kandi muri we hatarimo gutsindwa.”
Yakomeje asaba abantu kutikanga imigambi y’umwanzi, kuko muri Kristo dufite imbaraga zihoraho. Mu mvugo ye ati “Kenshi umwanzi adutera ubwoba, ariko abana b’Imana bahawe intsinzi kandi ni iy’iteka, turi abatsinzi muri byose.”
Yves yahumurije kandi abahuye n’ibibazo by’ubuzima n’imibereho, yibutsa ko Imana itigeze ibibagirwa. Yifashishije ijambo ryo muri Yeremiya 29:11: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”
Ati: “Nta joro ridacya.”
Umuramyi Yves Rwagasore, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Njyewe na Yesu”, “Wowe Ntujya uhemuka”, na “Thank you God.” Indirimbo ye nshya “Intsinzi” ikangurira abantu gukomera ku kwizera, kuko muri Kristo habamo gutsinda ibigeragezo byose.


