×

Ni gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, kikaba cyarahuriranye no kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki no kumurika album nshya yise “Ndahiriwe”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yongeye kwandika amateka mu muziki nyarwanda ubwo yakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Unconditional Love – Season 2” cyabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025.

Ni gitaramo cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 Bosco Nshuti amaze mu muziki wa Gospel, ndetse kiba umwanya wo kumurika album ye nshya yise “Ndahiriwe”,

Mu masaha ya nimugoroba, imbaga y’abakunzi ba Gospel yari yitabiriye Camp Kigali yifitemo amatsiko yo kongera kubona Bosco Nshuti ku rubyiniro, ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare. Barimo Aime Uwimana, Ben&Chance, n’abandi…

Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, aho intebe zose zari zateguwe muri sale byageze aho zuzura, ibyatumye hatekerezwa uburyo hazanwa izindi kugira ngo abari babuze ibyicaro babone aho bicara.

Mu gitaramo“Unconditional Love – Season 2”, Bosco Nshuti yamuritse album ye nshya ya kane“Ndahiriwe”, ikubiyemo indirimbo zafashije benshi zirimo: Ndahiriwe, Jehovah, Ndatangaye, Nzakomeza gushima n’izindi..  ni ndirimbo yaririmbye mu buryo bwa live, ashyigikiwe n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi, bikora ku mitima y’abitabiriye.

Ntibyagarukiye aho kuko hanatanzwe ijambo ry’Imana na Pastor Hortense Mazimpaka, ryibanze ku gushimangira urukundo rwa Kristo rudashira, ndetse n’uko umuntu wese akwiye kuba ishusho y’urwo rukundo ku bandi.

Bimwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo: Israel Mbonyi, Irene Murindahabi, Prosper Nkomezi, Umushumba, Jado Sinza, Danny Mutabazi “Mama Sava” n’abandi benshi…

Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya udasanzwe wo gutekereza ku rukundo nyakuri, rudashingiye ku nyungu, Bosco Nshuti ashimangira ko ari urukundo rw’Imana ku bantu bayo. Abitabiriye baririmbanaga nawe, basabana umunezero n’ibyishimo, bagasangira amasengesho yo gushima no gusabira u Rwanda n’imiryango yabo.

Amashusho n’amajwi byari ku rwego rwo hejuru, umutekano n’imyanya byose byari biteguye neza, bituma abitabiriye bishimira igitaramo kugeza ku musozo.

Iki gitaramo cyasize Urwibutso rukomeye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, kandi cyongera Umwuka wo kurushaho kwegera Imana.

Mu ijwi rituje ry’Umuramyi Bosco Nshuti yagize ati”“Imyaka 10 si mike. Ndashimira Imana yampaye imbaraga, ndashimira n’abakunzi b’umuziki wanjye badahwema kunkomeza. Ubu ndishimye cyane kubona uko Imana ikora mu buzima bwacu.”

“Unconditional Love – Season 2” cyabaye igitaramo cyuzuye urukundo, umunezero n’ibyishimo, cyerekanye ko Bosco Nshuti atari umuhanzi gusa, ahubwo ari n’umunyamuryango w’umuryango mugari w’abizera, ukomeje kugeza ku bantu ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.

Ben na Chance nabo batanze ibyishimo
Umuramyi mushya “Emma Rwibutso” umaze umwaka umwe mu muziki, nawe yagaragaje ko ashoboye.
Aime Uwimana nawe yatanze ibyishimo
Abantu bahembutse, bakira kubohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all