×

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin, buteganyijwe kuba ku wa 10 Mutarama 2026.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, amaze kugaragaza impano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko mu buryo bwo gukoresha injyana ya gakondo mu kuramya Imana, ibintu bitari bisanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, Divine yavuze ko atazuyaje ku gufata umwanzuro wo gushyingirwa akiri muto kuko afitiye umukunzi we icyizere gikomeye, anemeza ko urukundo ari isezerano rifite agaciro gakomeye mu buzima.

Ati: “Nta myaka runaka yagenwe ngo umuntu abe ari bwo ashyingirwa. Itegeko rivuga ko umuntu ashobora gushyingirwa afite nibura imyaka 21, kandi njye narengeje iyo myaka. Ndasaba abantu kubaha icyemezo cyanjye no kunshyigikira aho kunshidikanyaho.”

Divine yanavuze ku makuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko umuyobozi we mu muziki, Frodouard Uwifashije uzwi cyane nka Obededomu, yaba yarahawe amafaranga ngo amushyingire. Yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko uwo mwanzuro w’ubukwe yawufashe ku bushake bwe, nta muntu n’umwe wabimushyizemo.

Uyu muhanzikazi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, yavuze ko indirimbo ye “Hozana”imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 16 ku rubuga rwe rwa YouTube aho kugeza ubu imibare y’abayireba ikomeza kwiyongera Umunsi k’uwundi, ari yo yatumye abantu benshi batangira kumumenya, nubwo atari yo ndirimbo ye ya mbere. Azwi kandi mu ndirimbo “Lahayiloyi”, “Urugendo”, “Irembo”, na “Mbeshejweho”, zose zigaragaza ubutumwa bwimbitse bwo guhumuriza imitima no gushishikariza abantu kwegera Imana.

Divine Muntu yemeza ko umuziki we ari intwaro yo gukiza no guhumuriza, kandi yifuza gukomeza kuba intangarugero mu rubyiruko rw’u Rwanda ruri mu murongo wo gukorera Imana mu buryo bugezweho kandi bufite umwimerere.

Umunsi berekanwa mu rusengero
Save the Date y’ubukwe bwa Divine na Benjamin
Ibumoso (Uwifashije Froduard-Obededomu), hagati Divine Muntu, ku ruhande arw’iburyo Umufasha wa Obededomu (Umugore we)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Antoinette Rehema agiye gusohora indirimbo nshya yise “IBINDI BITWENGE”

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye,...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Umuramyi Divine Muntu yasohoye indirimbo “Hozana” yibutsa abantu gushima Imana

Umuramyi Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yamushyize ku mutima mu bihe bitandukanye. Izina...

Read out all