×

Umuramyi Antoinette Rehema, ukunzwe mu njyana ya Gospel, agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “IBINDI BITWENGE”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abababaye, kandi ibibutsa ko Imana itajya yibagirwa abayo.

Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo mu Ijambo ry’Imana ryo muri Yohana 9:1-41, aho Yesu yakijije umuntu wari waravukanye ubuhumyi, bikaba ishusho y’uko Imana igarurira abantu ibyishimo n’icyizere bari baratakaje.

Antoinette Rehema avuga ko “IBINDI BITWENGE” ari amagambo y’ihumure n’icyizere, avuga ko igihe cy’umunezero gishobora kugaruka ku muntu wese wari warazimiye mu mibabaro, ibigeragezo cyangwa agahinda.

“Imana ntabwo iguha gusa ibyishimo bya kera, ahubwo ikugarurira ibindi bitwenge bishya — ari nayo mpamvu nahisemo iri zina,” nk’uko yabigarutseho mu butumwa bwe.

Mu bikorwa byo kwamamana no gukwirakwiza iyi ndirimbo “Rehema ari gufashwa na TFS (Trinity for Support) iyoborwa na Uwifashije Froduard (Obedebomu) — imwe mu ma label afasha abahanzi ba Gospel mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, no kubafasha gutunganya amashusho ku rwego rwo rwiza kandi rugezweho.

Amashusho y’iyi ndirimbo ari mu myiteguro yo gusohoka vuba, aho abategarugori n’abagabo b’abizera, ndetse n’abanyamuziki bakurikiranira hafi ibihangano bya Gospel, bayitezeho ubutumwa bukomeye bwo kongera gutanga icyizere no kugarura ibyishimo mu mitima y’abantu.


Antoinette Rehema arateganya kuyisohora mu minsi micye iri imbere, kandi abakunzi b’umuziki wa Gospel barahamagarirwa kuyitegereza no kuyisangiza abandi nk’ubutumwa bw’ihumure n’umunezero mushya.

Mu gihe tutegereje indirimbo nshya “IBINDI BITWENGE” reka kwicwa n’iringu urebe indirimbo “UBIBUKE” yaraherutse gushyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Umuhanzi Baba Sol Yasohoye Indirimbo Nshya yise “Far Away”

Umuhanzi nyarwanda Baba Sol, uzwiho impano idasanzwe mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama...

Read out all

Israel Mbonyi yateguje Igitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane

Umuramyi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kigiye kuba...

Read out all

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya “Ibindi Bitwenge” ya Antoinette Rehema, uzwi nka “Mama Ibinezaneza”

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise...

Read out all

Kamikazi Dorcas yaturitse ararira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yatewe no kubura Vestine

Kamikazi Dorcas yasutse amarira ubwo yasobanuraga agahinda gakabije yanyuzemo nyuma y’uko umuvandimwe we bakuranye kandi bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, yashatse umugabo. Yavuze ko...

Read out all

Divine Muntu yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera Benjamin

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel umaze kwamamara cyane mu ndirimbo ye “Hozana”, yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Uwizera...

Read out all

Umuramyi Divine Muntu yasohoye indirimbo “Hozana” yibutsa abantu gushima Imana

Umuramyi Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Hozana”, yaturutse ku mashimwe akomeye Imana yamushyize ku mutima mu bihe bitandukanye. Izina...

Read out all