Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya Mama Ibinezaneza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ibindi Bitwenge”.
Mu ganiro na Kigali Connect, Rehema yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’amashimwe, ifite ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu Butumwa Bwiza bwa Yohana 9:1-41. “Iyo Imana igize icyo igukorera, rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ‘ese uyu ni we?’ cyangwa ‘si we?’”
Yifashishije inkuru ya Barutimayo (umugabo wigeze kugira ubumuga bwo kutabona), Rehema yasobanuye ko iyo Imana igukoreye ibikomeye, abantu benshi batabasha kubyumva vuba. “Igihe Yesu yahumuraga Barutimayo, Abafarisayo ntibabyumvise. Abamubonaga asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero kubera imirimo ikomeye Imana yamukoreye.”
Yongeyeho urugero rwerekana uko Imana ikora ibitangaza mu buryo burenze uko abantu babyumva:
“Ibaze guhura n’umubyeyi wari warabuze urubyaro, hanyuma mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore. Wamubaza uti ‘ese uyu ni mukuru wawe?’ akagusubiza ati ‘Oya, uyu mwana ubona ni impano Imana yampereye ubuntu bwayo.’”
Mu ndirimbo ye, Antoinette Rehema aririmba agira ati:
“Mwami w’Abami, gakiza kanjye, sinzongera gushidikanya ku magambo yawe. Urantabaye, nongeye kubona ko uhambaye, wongeye gutuma ntangara. Uko wabivuze ni ko ubikoze, binarenze uko nabyumvaga. Nzakunambaho kuko sinabaho ntari munsi y’ubushake bwawe.”
Mu nyikirizo, akomeza aririmba ati:
“Sinziringira agahato, sinzatinya umunyago, nzahungira mu bwihisho bwawe, mu mababa yawe, mu ihema ryawe nzahaguma, maze twa dutero shuma tuzaze nkomereye mu maboko yawe.”
Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, ubu akaba abarizwa muri Canada. Uretse kuririmba, azwi kandi mu bikorwa by’ubugiraneza no gushyigikira abakene n’abatishoboye.
Tariki ya 21 Ukwakira 2017, Rehema yakoreye igitaramo gikomeye i Kampala muri Uganda, cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira muri icyo gitaramo byari amashilingi 20,000 muri VIP na 10,000 mu myanya isanzwe.
Mu Ugushyingo 2024, yitabiriye igitaramo “Amashimwe Live Concert” cyabereye muri Ottawa, Canada, cyateguwe na Alpha Rwirangira, aho yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo “Ibindi Bitwenge” yanditswe na Antoinette Rehema ubwe. Amajwi yayo yakozwe na Loader, naho amashusho atunganywa na Santos Grial Bagwela.
Iyi ndirimbo ije isanga izindi zakunzwe cyane nka “Ubibuke”, “Agaherezo”, “Beautiful Gates”, “Impozamarira”, “Simaragido”, “Ibinezaneza” ndetse na “Kuboroga”.
“Ibindi Bitwenge” ni indirimbo yuzuye ubutumwa bwo gushima Imana ku mirimo ikomeye ikorera abantu, igaragaza uko ubuzima bushobora guhinduka mu buryo butunguranye iyo Imana itangiye gukora.
Antoinette Rehema abinyujije muri iyi ndirimbo, yibutsa abantu ko Imana ikorera ibitangaza mu gihe cyayo, kandi ko igihe cyose umuntu akwiriye kuyihungiraho no kuyishimira.

